Fiche du document numéro 34438

Num
34438
Date
Jeudi 27 Gicurasi 2021
Amj
Taille
150633
Titre
Ijambo rya Président Emmanuel Macron i Gisozi [Traduction en kinyarwanda, réalisée le 4 juillet 2024 par Marcel Kabanda, du discours prononcé par le Président Macron au mémorial de Gisozi]
Tres
Sur un ton grave, le Président Emmanuel Macron reconnaît d'une part la responsabilité de la France dans le génocide des Tutsi tout en déniant d'autre part son implication dans les évènements. Il affirme les bonnes intentions de la France et lui accorde le droit à l'erreur et à la maladresse. La mise en place du Gouvernement intérimaire par le colonel Bagosora en étroite collaboration avec l'ambassadeur de France Jean-Michel Marlaud vient notamment contredire son discours et prouver au contraire que la France a joué un rôle déterminant dans la mécanique génocidaire. Il recourt également à l'argument de la responsabilité de la communauté internationale, omettant le fait que la France a usé de son siège de membre permanent du Conseil de sécurité pour abuser les Nations unies en feignant de reconnaître le génocide et en permettant à ses auteurs de prendre la fuite. Il reconnaît enfin une dette envers les victimes.
Commentaire
Visiting Kigali, the president of the French Republic Emmanuel Macron delivers a speech at the Gisozi genocide memorial. In a serious tone, he denies on the one hand the involvement of France in the genocide against the Tutsi: " The killers who haunted the marshes, the hills, the churches did not have the face of France. She was not an accomplice. The blood that was shed did not dishonor her weapons or the hands of her soldiers ". But on the other hand, he allows himself the error, the awkwardness: " France did not understand that, by wanting to prevent a regional conflict or a civil war, it was in fact staying alongside a genocidal regime ”. Its recognition of the responsibility of France is balanced by a declaration of good intentions: “ By ignoring the warnings of the most lucid observers, France took on an overwhelming responsibility in a process which ended in the worst, even though it was seeking precisely to avoid it ”. The argument rings false: “ In Arusha, in August 1993, France believed, alongside the Africans, to have wrested peace. [...] Its efforts were laudable and courageous. But they were swept aside by a genocidal mechanism which did not want any hindrance to its monstrous planning ”. The establishment of the interim Government by Colonel Bagosora in close collaboration with the French Ambassador Jean-Michel Marlaud contradicts these good intentions and on the contrary proves that France has played a decisive role in this genocidal mechanism. The President also resorts to the argument of the responsibility of the international community, omitting the fact that France has used its seat as a permanent member of the Security Council to abuse the United Nations by pretending to recognize the genocide and by allowing its perpetrators to flee. Finally, we can give credit to the French President for this sentence: " By standing, with humility and respect, by your side, today, I come to recognize the extent of our responsibilities ". He recognizes " a debt to the victims after so many past silences ".
Type
Discours
Langue
KR
Citation
Ijoro ribara uwariraye.
Ku rwibutso rwa Gisozi, aha i Kigali, ayo ni yo magambo y’ireme ryuje uburemere bw’intera y’icyubahiro
Iribara uwariraye…
Ayo magambo nyakurekwa, acecetse umuriri wayo, aracura intimba itagira uko ingana.
Umuriri w’amarira atagira umworomo w’abarenga miliyoni y’abagabo, n’abagore n’abana batagihari ngo batubwire ubwirakabiri, bwihaye kumara kabiri, muri ya minsi amagambo ashira ivuga, mu Nyokomuntu…
Ayo magambo agambiriye kutugambira abahaguye, igihe bakwira imishwaro yo mu mashyamba no mu bishanga. Gukwira imishwaro ushaka gukizwa n’amaguru atazagukiza, kuko ari nta makiriro, ababahiga ari simusiga, igitondo n’ikigoroba, inabi igakurwa n’iiyindi.

Ayo magambo atwibutsa amajwi y’abaguye bakibyukiranya, nyuma bagatwaza bagahangana n’urupfu n’ababica rubozo. Bapfuye badakomye, barinda banogoka. Biguze abandi, maze barabahisha, ngo babone uko bahunga : ngaho uwimanye uwe, uwarwanye ku mwana, n’utarahanye inshuti. Amajwi yabo ya bucece, yacecekaga bujya gucya, mu rukerera, iyo bumvaga intero y’interahamwe zije gutera, zo n’abazitera inkunga, muri ibyo bitero bitaga gukora, bapfobya ibyo bakora.
Muri uru rwibutso, hakagiyemo ibyo bashatse kubavutsa : isura yuko basaga, amateka banyuzemo, n’ay’ahazaza, ariko cyane cyane indangamuntu nyakuri, ariyo mazina yabo, izina rya buri wese, aya yanditse aha, izina ku rindi, akurikirana ubutitsa, mu rutare rw’iteka, rwo muri uru rwibutso.

Ibuka. Ibuka.
Ayo magambo kandi abara inkuru y’abakomeretse muri ayo majoro y’urujijo, abagifite ibikomere bikirangaye, kuko bari bahari kandi baka bakiri hano. Abatatse tukica amatwi, ntitwumve ububabare bwabo mbere ya rya joro ribara uwariraye, abatatse tukica amatwi, ntitwumve ububabare bwabo, rya joro ry’urujijo rimaze kugwa, abatatse tukica amatwi rya joro rimaze gucya, aha hakaba ari nacyo kibi cyaje gusa n’ikibasonga. Abasigaye, abacitse ku icumu, impfubyi, ubuhamya bwabo, ubutwari bwabo, umurava wabo ni byo bidufasha kwumva ko atari imibare, ko atari amagambo, ahubwo ko ari injyamutima y’ubuzima itagira ikiyisimbura.

Ibuka.Ibuka.
Ayo magambo kandi, adukomoreza ku nkomere z’abakomerekeye muri ayo majoro atarabitse inkoko, ayo magambo anakomoza ku bagifite ibikomere birangaye byatewe n’ayo mateka bateranye amaso, kuko babyiroreye, kandi bakibyitsemo.

Ayo magambo agusha ku ishyano rifite inyito: ayo mahano yitwa itsembabwoko. Ariko kandi, ayo magambo afite n’akarusho. Koko rero, ayo magambo avuga igihagararo cy’umuntu, akanibutsa imbamutima zari ize, icyo yifuzaga kuzageraho. Ibyo byose byatemwe nk’ikintu kimwe, inshuro ibihumbi igihumbi.
Itsembabwoko ntirigira icyo ryagererannywa nacyo. Iryo ari ryo ryose riba rishora imizi mu mateka. Rigira uwaryo mwihariko.
Itsembabwoko rigira abo ryibasiye. Umugambi mubisha w’abicanyi wari uwo kurimbura Abatutsi: bose uko bakabaye…Abagabo, abagore, ababo, n’abana. Nubwo haba hari utari mu bahigwaga wahitannywe n’uwo mugambi mubisha, azize kugira uwo akingira akaboko, abicanyi ntibigeze bibeshya ngo bibagirwe abo bagomba kurimbura.
Itsembabwoko riva kure. Rirategurwa. Rirabanza rikigarurira imitima y’abantu, ryiha imbonezamikorere, rikarandura mu bantu impamvu undi muntu yitwa umuntu. Isoko ry’irimburabwoko riba mu mateka yubakiye ku nzozi zishaka kwirotora, cyangwa mu ngamba zishaka gutegeka abandi. Ingamba z’itsembabwoko ziyita inzira y’inyurabwenge. Ubwo, ubutitsa, iyo nzira igatangira igatesha agaciro abazicwa : ngiryo ivangura, nguko gucira abazicwa kure y’aho bavuka maze bakangazwa. Ubwo urwango rurenze urwango rusanzwe ruzwi nk’urwango rukiha urubuga, hagatangizwa ubudehe budaha ubuzima bw’imbaga.
Itsembabwoko ntirihugutishwa n’igihe. Ritekerezwaho ubuziraherezo. Kwibagirana kwaryo ntikubaho. Abo ryabayeho babana n’ingaruka zaryo, buri wese mu bwe buryo.
Mu Rwanda, buri taliki ya 7 Mata, bucya n’inyoni zitazi igihe bita ubunyoni, kuko nazo ziba zibuka ibyabaye. Iyo amagambo ashize ivuga, ijambo rigarurwa no gukura abantu mu kayubi.
Izina riravuna. Ukuri ntikwicarirwa. Inyito igomba kuba inyito nyirizina. Ubuhamya buduhame.
Ariko kandi, abahigaga abahungiye mu bishanga, ku misozi no muri za kiliziya, ntibari bafite isura y’Abafaransa. Ntitwabaye abafatanyacyaha. Amaraso yamenetse ntiyanduje intwaro zacu, cyangwa ibiganza by’abari bazitwaje. Ahubwo igihe barebaga ayo marorerwa, niko bomoraga ibikomere, ari nako bicwa n’ikiniga.
Turemera ko Ubufaransa bwagize uruhare mu byabaye, rufite amateka ya politike mu Rwanda. Ubufaransa rero bufite inshingano yo kureba ayo mateka butayarenza ingohe, bityo bukemera ibyo bugomba kuryozwa kubera ntimba bwateye imbaga nyarwanda, igihe cyose hirinzwe gusuzuma ukuri ku byabaye.
Mu 1990 Ubufaransa bwishoye mu ntambara butari bwaragize uruhare mu mpamvu zayishoje, ugize ngo arabaza, abari ku isonga bakamucubya. Ubufaransa bwiyijeje ahari ko bwari bufite ingufu zo guhagarika gahunda yari yaramaze gutangira.
Bumaze kwishyira mu mutwe ko bugomba kuburizamo intambara y’akarere cyangwa kubuza Abanyarwanda gusubiranamo, Ubufaransa bwihambiriye kuri Leta yari yifitemo ingengabitekerezo y’itsembabwoko. Umunsi bwima amatwi ibivugwa n’impuguke ku mateka y’u Rwanda, Ubufaransa bwihaye kugira uruhare mu rukurikirane rw’amahano ndengakamere, nyamara ariko Ubufaransa bwo bwibwiraga ko bwazitira ayo mahano.
I Arusha, mu kwezi kwa Kanama, umwaka w’ 1993, bwifatanije n’Abanyafurika. Ubufaransa bwagize ngo bwegukanye umuhigo w’amahoro. Abategetsi b’Ubufaransa, barimo abashinzwe imibanire n’amahanga, ntako batari bagize, bibwira ko amasezerano yo kugabana ubutegetsi ari yo yakwibandwaho. Ibyo byakozwe mu buryo bushimishije kandi bwasabaga ubutwari. Ariko byaburijwemo n’inkubiri y’itsembabwoko itarifuzaga icyatambamira iteganyamigambi ribisha ryayo.
Muri Mata, umwaka w’i 1994, ba rukarabankaba batangira kwica, bakabipfobya babyita « umurimo. » Mbere yo kugira icyo amara, amahanga yamaze hafi amezi atatu yayaburiye amaherezo.
Abanyamahanga uko turi twese, twatereranye imbaga amagana n’amagana y’abicwaga bafungiraniye mu muriro utazima.
Bukeye, nubwo abayoboraga Ubufaransa bari barigeze kwikubita agashyi no kubigiramo ubutwari, maze bakemera kwita itsembabwoko izina ririkwiye, ntabwo Ubufaransa bwigeze bufata imyanzuro iboneye.
Kuva icyo gihe, hashize imyaka y’ishavu n’agahinda 27. Ni imyaka 27 twari tumaze tutumvikana, ibikozwe byose nta buryarya, bigamije guhuza impande zombi, bikaba kugosorera mu rucacaca. Imyaka yari ibaye 27 mu mbamitima zashenguwe n’amakimbirane aterwa no kwibuka amateka atavugwaho rumwe.

Uyu munsi wa none, niyoroheje, nicishije bugufi, kandi mu cyubahiro, nazinduwe no kwemera, imbere yanyu, intera y’uruhare twagize. Ni indi ntambwe mu nzira twatangiye y’ubumenyi n’ukuri bishingira ku bushakashatsi bwimbitse mu mateka. Tuzakomeza iyo nzira dushyigikira abashakashatsi bagezweho, bamaze kugaragaza urubuga rushya mu bumenyi. Twizeye kandi ko n’abandi bose bari bafite aho bahuriye n’u Rwanda bazashyira ahabona ubushyinguranyandiko n’ubushyinguramurage bwabo bukubiyemo amateka y’icyo gihe.
Kwibuka ayo mateka, ni kandi, ndetse cyane cyane, gukomeza inzira y’ubutabera. Tugomba gukora uko dushoboye ngo abantu bose babaye ba rukarabankaba mu itsembabwoko ntibagire aho bahungira inzego zishinzwe gukurikirana no guhana inkozi z ‘amahano.
Kwibuka ayo mateka, kwemera ko twayagizemo uruhare, ntitubikora duteganya kugira icyo tugurirwa. Ni twe tubyisaba kandi tubyisabira. Ni umwenda dufitiye inzirakarengane, nyuma y’imyaka myinshi twamaze twicecekeye. Niba badukundiye, ni ituro dutuye abarokotse, twizera ko nibemera bakaryakira, rizururutsa intuntu ibari ku mutima. Urwo rugendo rwo kwishinja ibyabaye, twemera umwenda mbamutima, twitangaho ituro, ruradukura muri ya majoro y’urujijo, maze dukomezanye urugendo. Muri iyo nzira, inzirakarengane zabara amajoro y’urujijo, ni zo zonyine zishobora gutanga imbabazi. Kutubabarira kwazo, ni impano izo nzirakarengane zaba zitugabiye.
Ndibuka
NdiIbuka
Mboneyeho umwanya wo kwizeza urubyiruko rw’Abanyarwanda ko gusubira gusubukura umubano no kuvugura imibanire mu buryo butunogeye twese bishoboka. Tudahanaguye amateka, dushobora gusubira tukagirana ubunnywaunyi bushingiye ku bwubuhane, mu bushishozi, duterana inkunga, kandi buri wese agasaba undi akomeje gukora ibyo twemeranije, hagati y’urubyiruko bw’u Rwanda n’urungano rwo mu Bufaransa.
Nazinduwe no kuba ari yo nshingano twese twakwitabira. Dufatanye twubake ejo heza. Dutangire dutegurire abana bacu umurage mwiza batazajya bibukana ikimwaro. Ni cyo kizagaragaza ko twubaha abo tutazigera twiibagirwa, inkoramahano zakomye imbere tukaba tubarimo umwenda wo kubahangira ahandi.

4 juillet 2024. Traduction réalisée par le Dr Marcel KABANDA, historien.

Haut

fgtquery v.1.9, 9 février 2024