Fiche du document numéro 34436

Num
34436
Date
Vendredi 5 Mata 2019
Amj
Taille
122532
Titre
Ibaruwa ya Perezida wa Repubulika yandikiye Bwana Visenti Duclert ku italiki ya gatanu, mata, 2019 [Traduction en kinyarwanda, réalisée le 4 juillet 2024 par Marcel Kabanda, de la lettre de mission adressée par le Président Macron à l'historien Vincent Duclert]
Nom cité
Type
Lettre
Langue
KR
Citation
Nyakubahwa Mwalimu,
Tariki ya 7 mata 2019, u Bufaransa buzifatanya n’u Rwanda kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi. Mu minsi ijana, icyo cyago Loni itashoboye kubuza ikananirwa no kugihagarika, cyahitanye abantu bageze hafi umulioni. U Bufaransa buhora bwitwararitse igikorwa cyo kwibuka abapfuye, guha icyubahiro ishema ry’abarokotse n’ubutwari bagize mu kwiyunga
Ndashaka ko kwibuka ku nshuro ya 25 biba umwanya w’impinduka nyakuli mu buryo dufata kandi tukigisha jenoside yagiriwe Abatutsi, hakabaho akarusho mu buryo twita ku kababaro k’abapfuye no ku byifuzo by’abarokotse.
Nkuko nari nabyiyemeje ku itariki ya 24 gicurai umwaka wa 2018, igihe nahuraga na Nyakubahwa Prezida Paul Kagame i Paris, ndashaka nkomeje ko jenoside yagiriwe Abatutsi ihabwa umwanya ukwiye mu mateka yacu.Ibyo bisaba ko tuyimenya kurushaho, tugasobanukirwa uko ikintu nkicyo gitegurwa kugirango tuyigishe abantu mu Bufaransa kandi dutoze ababyiruka umuco wo guhora bari maso.
Rapport yakozwe n’itsinda mwayoboye ku myigishirize ya jenoside n’ubundi bwicanyi ruhonyanganda, yadushyiriho ibuye rya mbere. Kuva aho isohokeye, jenoside yagiriwe Abatutsi yashyizwe ku rutonde rw’amasomo yigishwa mu mwaka wa nyuma w’amashuli makuru.
Iyo ntambwe yabaye ingira kamaro. Ikigomba gukurikiraho ni ukureba ibyo inyandiko zibitse ibyo u Bufaransa bwakozwe mu Rwanda hagati y’imyaka 1990 na 1994 bitwigisha. Kugirango bikorwe, nshyizeho itsinda ry’abashakashatsi b’Abafaransa muzakorana kandi ukanabayobora.
Ibyo iryo tsinda rishinzwe :
1. Gukora ubushakashatsi aho hose habitse inyandiko zerekeranye n’u Bufaransa mu Rwanda mu gihe cya jenoside cyangwa mbere
2. Gukora rapport izaba irimo ibikurikira :
- Nk’ abashakashatsi b’amateka, kuvuga uko mubona izo nyandiko.
- Gusesengura uruhare n’ubwitange bw’u Bufaransa mu Rwanda mul ibyo bihe, mubigereranya n’ibyakozwe n’abandi bari bariyeùmeje gutanga inkunga mu Rwanda muli icyo gihe.
- Kuvugurura isesengura ry’amateka y’imizi ya jenoside yakorewe abatutsi, iyari isanzwe n’iyashamikiye ku bihe u Rwanda rulimo, uko yashyizwe mu bikorwa, ibyo byose ari ukugirango tumenye uko ishyano nk’iryo ritegurwa, uko ayao mateka yigishwa, cyane cyane urubyiruka

Mbasabye kuba mwarangije icyo gikorwa mu myaka ibiri. Nimurangiza muzagira rapport izashyirwa ahagaragara.
Kugirango mushobore gukora umulimo musabwe, buli wese azaba afite ku buryo budasanzwe kandi mu ibanga, uruhusa rwo guhabwa no gusoma izo inyandiko zivuga uko u Bufaransa bwitwaye mu Rwanda hagati y’imyaka 1990 na 1994. Muli izo nyandiko harimo mu ngoro y’umukuru w’igihugu (Elysée), izo muli Ministère y’intebe, ministère ireba iby’u Bulayi n’ububanyi n’amahanga, ministère y’ingabo ndetse n’iz’itsinda ry’intumwa z’abaturage ryigeze gushyirwaho ngo ryige ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda (la MIP).
Mu mulimo wanyu kandi muzifashisha inkunga muzahabwa na Minisère z’ingabo, ububanyi n’amahamanga n’uburezi, icyiciro cy’amashuli yisumbuye, ubushakashatsi n’ikorana buhanga, kimwe n’ibigo bishinzwe gushyingura inyandiko uzakenera..
Muzagire umusaruro mwiza muli ako kazi

Emmanuel MACRON

4 juillet 2024. Traduction réalisée par le Dr Marcel KABANDA, historien.

Haut

fgtquery v.1.9, 9 février 2024