Fiche du document numéro 30358

Num
30358
Date
Mercredi 29 juin 2022
Amj
Taille
88092
Titre
Abanyarwanda basabwe kwitondera ubushakashatsi bwa Serge Farnel kuri Jenoside [Les Rwandais sont exhortés à prendre garde aux recherches de Serge Farnel sur le génocide]
Nom cité
Nom cité
Nom cité
Nom cité
Nom cité
Lieu cité
Mot-clé
Source
Commentaire
A French translation of this article is available here.
Type
Page web
Langue
KR
Citation
Umuyobozi wa Ibuka Nkuranga Egide yaburiye Abasesero ku bushakashatsi bwa Farnel

Umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda wasabye Abanyarwanda by’umwihariko abo mu Bisesero kwirinda kongera guha umwanya umwanditsi w’Umufaransa Serge Farnel.

Farnel uvugwaho kuba yaragoretse nkana amwe mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero mu Karere ka Karongi.

Uyu muburo watanzwe na Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Dr Nkuranga Egide, ubwo mu Bisesero bibukaga ku nshuro ya 28, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Serge Farnel, ni umwanditsi akaba n’umunyamakuru w’Umufaransa wavutse tariki 19 Werurwe 1965. Farnel w’imyaka 57 yanditse inyandiko ebyiri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bisesero. ’Rwanda, 13 mai 1994. Un massacre francais?’ yo mu 2012, na ’Bisesero. Le Ghetto de Varsovie rwandais’ yo mu 2014.

Bisesero ni agace gafite amateka yihariye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko Abasesero bashoboye kwihagararaho no kunaniza abicanyi mu gihe cy’ukwezi kose.

Nyakwigendera Birara Aminadab, Abasesero bamufata nk’intwari yabo. Uyu musaza niwe wabatozaga uburyo bwo kwirwanaho, aho iyo yabonaga igitero gikaze yababwiraga ngo mwirohe, aha bikaba byari ukumanuka igihiriri bakivanga n’abaje kubica, ku buryo urasaza cyangwa utema atabona uko atema cyangwa arasa.

Abasesero babaga hejuru ku misozi, ku buryo igitero cyose cyazamukaga umusozi kibasanga bakireba, bakagisanganira munsi y’umusozi birinda ko kibageraho kikabica kikabatwarira inka n’abagore.

Tariki 13 Gicurasi 1994, ni itariki mbi cyane ku Basesero kuko kuri iyi tariki bagabweho igitero kirimo imbunda ziremereye cyica benshi. Tariki 13 na 14 Gicurasi hishwe Abasesero ibihumbi 40.

Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, Nkuranga Egide, yavuze ko byari byarabayobeye ukuntu Farnel mu gitabo cya mbere yashyiragamo ibintu byo gukabiririza agaragaza ko tariki 13 Gicurasi 1994, Abafaransa bari mu Bisesero.

Ibi ngo yanabipfuye na bagenzi be bari bafatanyije kwandika iki gitabo bashaka no gufatana mu mashati.

Bagenzi be bamubwiraga ko ibyo ari kwandika, avuga ko afitiye gihamya, nihakorwa ubushakashatsi bagasanga yarabeshyeye abasirikare b’Abafaransa azajyanwa mu nkiko, aregwa gusebanya kandi ko n’ibyo bo bandika babifitiye gihamya nabyo bizateshwa agaciro.

Ati "Ntabwo rero yashyizwe, igitabo yaragisohoye, yewe na mbere yo kugisohora ashaka ko Ibuka imusinyira turamuhakanira, hanyuma tuza no kubaza hano mu Bisesero, tuza kumenya amakuru yimbitse y’uko hari itsinda ry’abantu yahaga amafaranga akabasengerera kugira ngo bemeze y’uko Abafaransa bageze hano. Ndagira ngo abo bantu mbagaye."

Nkuranga yakomeje avuga ko nyuma yaho nabwo uyu mwanditsi Farnel yateguye inama ku Gisozi atumiramo Abasesero.

Ati "Ngira ngo nyuma yaho hari abo twaganiriye turababwira ngo biriya bintu mubyitondere kuko uriya muntu ntabwo tuzi icyo ashaka. Niba ari kwa kuntu abazungu, yumva yakwikorera ibintu uko yishakiye, niba hari ikindi gihishe inyuma ntabwo turabimenya.”

Perezida wa Ibuka avuga ko Farnel yakomeje kujya amwandikira, yandika n’ikindi gitabo, ariko ngo Ibuka yageze aho yanga kujya imusubiza.

Ati "Rwose ntabwo tukibijijinganya, ndagira ngo nsabe n’abatwumva bose n’abazatwumva, uriya mugabo niyongera gutumira abantu, muri za mbwirwaruhame ze, na za nama ze kuko arazikoresha kenshi, ngira ngo tuzanamwandikira tumubwire ko ibyo akora ataribyo abantu ntibakage bamwitaba.”

Umusaza Eric Nzabihimana na Gasimba Narcisse uri mu barokokeye mu Bisesero mu buhamya bwe yavuze ko ingabo z’Abafaransa zageze mu Bisesero bwa mbere tariki 27 Kamena 1994, zisubirayo zigaruka tariki 30 Kamena 1994. Ibintu bihabanye n’ibyo Farnel avuga kuko yemeza ko kuwa 13 Gicurasi 1994 zari zihari.

Eric Nzabihimana avuga ko hari Abafaransa wagira ngo bafite itsinda bakorera ryo gupfobya no kugoreka Jenoside

Ati "Serge Farnel na Bruno Budiguer, bagiye bashaka abantu babaha ubuhamya butaribwo barimo n’abantu bafungiye icyaha cya Jenoside. Barabagurira babaha amafaranga ngo bavuge ibyo bashaka ko bavuga, aha natanga nk’urugero, bavuga ngo mu bwicanyi bwari burenze urugero bwo kuwa 13Gicurasi ngo Abafaransa bari bahari kandi ntabwo bari bahari. Imisozi yose twayirwaniyeho iyo baza kuhaba tuba twarababonye.”

Nzabihimana avuga ko ibi bishobora gutesha agaciro ubundi buhamya Abasesero batanga bagaragaza uruhare rw’Abafaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "Nibagaragaza ko icyo gihe nta Bafaransa bari baje mu Bisesero, bavuge ko n’ibindi tuvuga nyuma yaho atari byo.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, asanga icyakemura ikibazo cy’uko hari abandika amateka ya Jenoside bakayagoreka ku mpamvu zabo, ari uko Abanyarwanda bayiyandikira.

Ati "Nka Minisitiri nkaba n’imboni y’Akarere tuzafatanya turebe icyo twakora kugira ngo amateka ya Bisesero asigasirwe. Harimo no kuyandika ariko kwandika ni kimwe muri byinshi byakorwa birimo no kuyabika mu buryo bw’amajwi n’amashusho.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero rugizwe n’inzu eshatu buri imwe igizwe n’ibyumba icyenda bingana n’amakomine icyenda yari agize Perefegitura ya Kibuye.

Mu mbuga y’uru rwibutso naho hashinze amacumu 9 azengurutse ibuye rinini, bikana bishushanya intwaro gakondo Abasesero bakoresheje birwanaho.

Mu mwaka ushize wa 2021, Birara Aminadab, Abasesero bafata nk’intwari yabo, yitiriwe umuhanda wo mu Bufaransa.

Abasesero bifuza ko umusozi wa Muyira, bateguriragaho uburyo bwo kwirwanaho, wakubakwaho inzu nziza igashyirwamo uruhare rw’abagore batoraguraga amabuye bakayegereza abagabo bakayifashisha mu guhangana n’ibitero.

Abasesero kandi bifuza ko mu Bisesero hashyirwa igishushanyo kigaragaza ubutwari bwa Birara Aminadab wayoboye urugamba rwo kwirwanaho atarize ibya gisirikare.

Haut

fgtquery v.1.9, 9 février 2024